Apostle Yoshua N Masasu_OnSocialMedia_”BAKUNDWA B’IMANA MURAHO”



Apostle Yoshua N Masasu_OnSocialMedia_''BAKUNDWA B’IMANA MURAHO''

BAKUNDWA B’IMANA MURAHO
———————————————

“Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira. Dore ūrinda ”WOWE,” Ntazahunikira kandi ntazasinzira. Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Izuba ntirizakwica ku manywa, Cyangwa ukwezi nijoro.”
‭‭Zab‬ ‭121:3-6‬ ‭BYSB

“Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.”
‭‭Imig‬ ‭16:9‬ ‭BYSB‬‬

IMANA IRAMUTSE IGUSHINZE UBUGINGO BWAWE NGO ABE ARI WOWE UBUYOBORA WASITARA KENSHI KANDI WAYOBA KENSHI KANDI NTIWAZAGERA IYO AKUGYANA.
NIYO MPAVU UBWAYO YAHISEMO KUBA ARIYO IYOBORA INTAMBWE ZACU KUKO NIYO YONYINE YAKURINDA GUSITARA NO KUYOBA .
IKAZA KUGEZA AMAHORO IYO IKUGYANA

AKARUSHO KANDI KIHARIYE NUKO ABARINZI BANDI BOSE BARASINZIRA , BARAHUNIKIRA NUKUVUGA BAGIRA IJORO N’AMANYWA ARIKO IMANA IYO MW’IJURU YO NTIHUNIKIRA KANDI NTISINZIRA IHORA IRI MASO KUKURINDA.

MU BIHE NKIBI BYO KWIRINDA KWANDURA AGAKOKO KANDAGAJE ISI YOSE UKENEYE KO IMANA IBA ARIYO IYOBORA INTAMBWE ZAWE KUKO NAYO YISHIMIRA KUKUYOBORA NO KUKURINDA IKAZAKUGEZAYO AMAHORO .

NIMBA UBYIFUZA USENGANE NANGYE IRI SENGESHO:
MANA NDAGUSABYE KU BUSHAKE UYOBORE INTAMBWE ZANGYE ZOSE NDAKWIYEGURIYE WESE .
MPIDUKE UWO WIFUZA KO MBA WE MW’IZINA RYA YESU KRISTU.
AMEN

Apostle Yoshua N Masasu_OnSocialMedia_”BAKUNDWA B’IMANA MURAHO”

#rebornnews, #christianvideos, #christianwebsite, #rebornnewscom, #giveyourlifetochrist, #love, #jesusislord